
Niba ntagikozwe ngo ikirere kibungabungwe uko bikwiriye, n’ikiremwamuntu ntahazaza gifite. Umuryango w’abibumbye uratabaza, nyamara abakomeye batereye agati mu ryinyo. Umuhinzi-izingiro ry’ubuzima, we arakora iki ngo atirasa munsi y’ikirenge?
Imihindagurikire y’ikirere,ni imwe mu ngingo ziraje ishinga abatari bake kuri iyi si, baba abo mu nzego z’ubuyobozi, abaturage n’abandi mu ngeri zitandukanye. Ubutumwa bwa benshi muri aba, ni uko niba ntagikozwe ngo ikirere kibungabungwe uko bikwiriye, n’ikiremwamuntu ntahazaza gifite. Aya makuba yugarije isi, abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere, bavuga ko ahanini akururwa n’ibikorwa bya muntu, uri kwikunda kugeza ubwo yirengagiza nkana ko agomba kubanira neza ikirere, cyo soko y’ubuzima bwe.
Kimwe mu bihangayikishije u Rwanda n’isi muri rusange, ni impfu n’iyangirka ry’indi mitungo, inzego zibishinzwe zivuga ko biterwa ahanini n’imihindagurikire y’ikirere ituma imvura igwa bidasanzwe.
Abantu bakomeje gupfa umusubirizo, ibihingwa birararikwa n’ibiiza
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda (MINEMA), ivuga ko imvura yaguye mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2020, imaze kwangiza ibintu bitari bike harimo no kuba imaze guhitana ubuzima bw’abasaga 60.
Usibye ibi kandi, iyi Minisiteri inavuga ko mu mwaka wa 2019 gusa, nabwo imvura yari yahitanye abandi basaga 100, imitungo y’agaciro kabarirwa mu mamiliyoni irahatikirira.
Imyaka yangirijwe n’ibiza
Nyirabayazana w’aka kaga ni nde?
Ubushakashatsi ndetse n’abahanga mu bidukikije, basobanura imihindagurikire y’ikirere nk’uburyo ubushyuhe bwo ku isi bugenda bwiyongera bitewe n’imyuka yoherezwa mu kirere ikacyangiza. Aba, bavuga ko iyo myuka yoherezwa mu kirere bitewe n’ibikorwa bya muntu. Muri ibyo bikorwa harimo gutwika amakara, ubucukuzi bwa peteroli na gazi isanzwe hagamijwe kubyara ingufu, ubwikorezi, gutema amashyamba, ndetse n’ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi n’iby’inganda, ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Umuntu ari kwirasa mu kirenge, iherezo ni irihe?
Mu mpamvu ziza ku isonga mu iyangirika ry’ikirere, ikiremwamuntu cyicaye ku ntebe y’icyubahiro kitavugwaho rumwe. Gusa kubw’impuguke mu bidukikije, zo zivuga ko niba ntagikozwe ngo umuntu uru gutema ishami ry’igiti yicayeho arekere aho, amaherezo azahanukana na ryo.
Bwana Alexis NIZEYIMANA, ni impuguke mu bidukikije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukije mu Rwanda (REMA), mu kiganiro cyihariye na Ikinyamakuru DUSHYIKIRANE cya Sendika INGABO, avuga ko bikwiriye ko habaho kugarura umutima impembero, hagahagarikwa byihuse ibyangiza ikirere.
“Umuntu nakomeza gutema ishami ry’igiti yicariye, kubw’amahirwe hakaboneka abakiri hasi bakamubwira bati nyamuneka have, we agakomeza ngo ndimo ndatashya, amaherezo azamanukana na ryo, ntabundi buhungiro buhari”
Gusa ariko nubwo impungenge ari zose ku buzima bwa muntu, Bwana Alexis NIZEYIMANA, avuga ko hari agacu k’icyizere ko byashoboka ko kubungabunga ikirere byagerwaho ku rugero rwiza, kubera amasezerano asinywa, ndetse n’ingamba zifatwa.
“Ikigaragara ni uko abantu ku isi bamaze kubihugukirwa ari benshi, kandi baraganira binyuze mu masezerano ashyirwaho ndetse n’ubushakashatsi bukorwa kugira ngo ari inganda zikomeze zikore, ariko zigabanye ibyuka zohereza mu kirere, uko abantu babyitwaramo, … byibura ubona ko hari abantu bakangutse”
LONI iratabaza, ariko Nyamwirebaho/Nyamwigendaho ntava ku izima
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye-Loni, Antonio Guterres, avuga ko nihatagira igikorwa imibereho y’abantu izaba mu kaga gakomeye mu myaka 18 iri imbere. Antonio Guterres, avuga ko uko iminsi yiyongera ntakiri gukorwa ngo ubushyuhe bugabanuke, ari na ko ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere bigera aho bidafite igaruriro.
Nyamara ariko impuguke mu bidukikije zo zitunga agatoki bimwe mu bihugu bikomeye, bigitsimbaraye ku nyungu zabyo bwite bigakomeza kohereza ibyuka bihumanye mu kirere; gusa ariko bakavuga ko bisaba ko ibindi bihugu biba maso mu ngeri zose, bigahaguruka kugira ngo ishami ritazagera aho rigwa abantu barebera.